Gasabo: Mu mudugudu umwe abagizi ba nabi batemye inka eshatu mu ngo ebyiri

0
41

Gasabo – Abantu bataramenyekana bateye mu ngo ebyiri zo mu mudugudu wa Nyamise mu kagali ka Kabaliza mu murenge wa Rutunga batema inka zabo barazikomeretsa harimo imwe bakomerekeje bikomeye ku icebe. Impamvu yabibateye ntiramenyekana.

Inka batemye ihaka bayikomeretsa ku mbavu

Inka batemye ihaka bayikomeretsa ku mbavu

Inka y’uwitwa Fulgence Sengabo bayitemye bikomeye ku icebe bajya mu rugo rwa Emmanuel Rukundo naho bahakomeretsa inka ebyiri bazitemye mu mbavu bakoresheje ikintu gityaye cyane.

Emmanuel Rukundo avuye ku kazi ke k’izamu mu gitondo nibwo yasanze inka ze ebyiri bazitemye nk’uko abivuga.

Rukundo avuga ko nta muntu azi bafitanye ikibazo byagera aho amutemera inka aka kageni, harimo n’imwe ihaka amezi atanu bakomerekeje munsi y’inda y’amaganga.

Abasore babiri bafungiye kuri station ya Police ya Rutunga  bakekwaho gutema inka za Emmanuel Rukundo.

Avuga ko yahise atabaza abaturanyi n’abayobozi maze iperereza rigatangira, by’ibanze ngo hahise hafatwa babiri bakekwa.

Clarisse Uwanyirigira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga yabwiye Umuseke ko usibye izi nka za Rukundo batemye n’inka ya Fulgence yo bayikomerekeje bikomeye ku icebe.

Inka ya Fulgence ngo bahise bayivura bayidoze.

Umwe mu baturanyi ba Fulgence yatubwiye ko iyi nka yakomerekejwe cyane mu buryo bukomeye ku buryo ngo bashobora kuyitanga ikabagwa.

Inka ya Fulgence bayitemye bikomeye icebe ryaryo

Inka ya Fulgence bayitemye bikomeye icebe ryaryo

Inka ya rukundo ihaka bakomerekeje

Inka ya rukundo bakomerekeje ihaka

Indi nka y'ishashi bakomerekeje mu mbavu

Indi nka y’ishashi bakomerekeje mu mbavu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here