Dr Frank HABINEZA arasaba inzego z’ubutabera n’iz umutekano gushyira imbaraga mu gukurikirana umuntu wamwise ingagi

0
51

Dr Frank HABINEZA arasaba inzego z’ubutabera n’iz’umutekano z’u Rwanda ko zashyira imbaraga mu gukurikira umuntu wa mwise ingagi akanamushinja gukora Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga .

Kuba Frank Habineza yaragenjeje make ku gusaba inzego z’umutekano n’izubutabera gukurikirana umuntu wanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo avuga ko yamuharabikaga ngo ni uko igihugu cyose cyasaga n’igihugiye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangirio z’ukwezi kwa 8. Kuri ubu Frank HABINEZA yumvikana nk’uwiteguye kongera gushyira igitutu ku nzego z’umutekano n’izubutabera ngo zibyutse Dossier yo gukurikirana umuntu utazwi wibasiye bikomeye Frank HABINEZA ku mbuga nkoranyambaga. Mbere gato y’ibikorwa byo kwiyamamaza nibwo Ukoresha izina rya Chantal Rauch kuri Facebook yanditse ku rukuta rwe amagambo asebya Frank Habineza. Ni amagambo yamaganywe bikomeye na nyir’ubwite wari mu bari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here