Perezida Kagame yavuze igisobanuro cy’impano yahawe na Papa Francis

0
11

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo aheruka gusura Papa Francis i Vatican mu ntangiriro z’uyu mwaka, impano yamuhaye igaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza, ubutumwa yamuhaye anyujije mu ifoto.

Mu masengesho yo gushimira Imana kuri iki Cyumweru hashimwa ibyagenze neza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, Perezida Kagame yavuze ko hari amateka u Rwanda rwagize rukaba urutararwa n’Imana, ku buryo n’Imana yageze aho ikaruhunga, ariko ubu ibintu bimaze guhinduka.

Ni amateka yagarutseho yifashishije umuvugo wigeze kuvugirwa mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ubwo umukobwa wawuvuze ngo yibazaga aho Imana yari yaraye mu majoro yakorwagamo Jenoside kandi byari bizwi ko “Yirwa ahandi igataha i Rwanda.”

Umukuru w’Igihugu yahise akomoza ku rugendo aheruka kugirira i Roma kwa Papa, ku gisobanuro cy’impano yamuhaye.

Yagize ati “Mu kwezi kwa gatatu, nagiye gusura Papa, ngeze i Vatican, turakirwa neza tugira n’ibiganiro byiza. Nyuma yaho duhana impano. Ibyo nari narateguriye Papa ndabimuha mubwira n’icyo bivuze, arangije na we ampa impano ambwira n’icyo ivuze.”

“Yari impano nziza, ni nk’ifoto ariko yashushanyijwe n’umuntu, ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, aharumbutse, ahari ibyiza gusa. Arangije arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”

Perezida Kagame yahise yibutsa Abanyarwanda ko niba ari uko bimeze, icyo basabwa ari ukurinda urugendo rukomeye igihugu kirimo baba abato n’abakuru, avuga ko ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bafite inshingano y’uko bitazasubira, ku buryo “Imana izakomeza igataha i Rwanda nk’uko yari isanzwe ibikora.”

Papa Francis aramukanya na Perezida Kagame

Papa Francis asuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame

Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda

Papa Francis akimara gushyikirizwa iyi nkoni yahise agaragaza akanyamuneza mu maso

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here