U Rwanda rwageze aho n’Imana irutinya, itangira kurugendera kure – Kagame

0
17

Kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana kuko yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye rugera aho Imana yasaga n’itarurimo.

Kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana kuko yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye rugera aho Imana yasaga n’itarurimo.

Perezida Paul Kagame fatanije n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu muri iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yifatanije n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu muri iri sengesho.

Muri iri sengesho Perezida Kagame yashimiye abayobozi batandukanye barimo n’abanyamadini bakomeje gutegura iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare bose mu matora akagenda neza uko Abanyarwanda babyifuzaga.

Paul Kagame yongeye kuvuga ko abato bakwiye kubona umwanya, bagafata iya mbere, bakayobora, ndetse bagakorera igihugu.

Yagize ati “Ndasaba abato, urubyiruko ko kugira ngo bagere kuri ubwo buyobozi bagomba kubikorera. Ubumenyi bwo mu mashuri mu bukoreshe.”

Perezida Paul Kagame yasubiye ku mateka ya kera bakimara kubohora igihugu avuga ko hari umwana w’umukobwa wari mu bari barokotse Jenoside bahaye kuvuga umuvugo maze uwo mwana mu gusohoza umuvugo we arabaza ngo “ko babwiwe ko Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, ese Mana muri ayo majoro wari waraye he? Twagushatse turagutabaza turakubura…”

Perezida Kagame yavuze ko umuvugo w’uwo mwana w’umukobwa icyo uvuze ari uko “amateka yacu, y’u Rwanda yagiye ahindura u Rwanda igihugu kitararwamo ndetse kitararwamo n’Imana kandi Imana ariho yararaga.”

Ati “Ndibuka kera tukiri abana aho twabaga iyo hose, ababyeyi batubwira amakuru y’u Rwanda, najyaga numva batubwira ngo mu Rwanda habagamo abantu bitwaga abasasamigozi, abana bato ibyo ntabwo babizi ariko abakuru barabizi.”

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye iri sengesho.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze aho “ruba urusasamigozi, n’Imana yararutinye, itangira kurugendera kure, niyo mpamvu muri kiriya gihe bayishatse, ikarara ahandi, bakayibura.”

Aha Kagame aygize ati “Icyo gihe abanyarwanda bagize u Rwanda igihugu kitararwamo, ubuyobozi bubi, politiki mbi ikagenda ihinduka igihugu kitararwamo, n’Imana ikayitinya, n’Imana irabibona, ibona abayo, bahindutse, u Rwanda rubaye urwo kutararwamo.”

Perezida ngo yahamagaye uriya mwana wavugaga uriya muvugo, amubwira ko igihugu cyabaye igihugu kitararwamo ariko ibyo byahindutse, amwizeza ko bazakigira igihugu kirarwamo.

Kagame ati “Imana yaragarutse isigaye irara i Rwanda, ni nacyo mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwa na banyirarwo, ururarwa n’abahisi n’abagenzi, ururarwa n’abashyitsi, icyo gihe urumva ko Imana buri ijoro izajya irara hano.”

Yavuze ku rugendo aherutse kugirira kwa Papa i Vatican muri Gicurasi 2017 akakirwa neza, akaganira neza na Papa Francis. Nyuma ariko ngo yaje gutangwazwa n’ubutumwa bwari bukubiye mu mpano yahawe na Papa.

Perezida Kagame ati “Yari impano nziza cyane, irimo amashusho ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, harumbutse, ahari ibyiza mbese. (Paapa) Arongera arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rugana aheza no kurinda ibyagezweho rureba abantu bose, baba abakuru cyangwa abato, asaba abanyarwanda kwemera bagatanga ibyo bafite ibyo aribyo byose mu bushobozi buhari kugira ngo bubake igihugu kiza.

Perezida yanashimiye by’umwihariko ko amatora yagenze neza mu bushake n’ubwitabire byo hejuru, ndetse anashimira inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda kugera ku munsi w’irahira rye.

Yagize ati “Iyo bigenze gutyo mujye mwibuka ko tuba dufite akazi katoroshye tugomba gukora, ko kugira ngo tujyane n’urwo rwego, u rwego rw’ibintu byiza, bizima , ni nabyo n’ubundi bikwiriye kuba biranga u Rwanda, cyane cyane kuva aho twacupiye tukajya hasi tukaba ubusa, ubwo twavuye yo tuzamuka, nta handi ho kujya ni hejuru gusa.”

Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Eric

Eric wari uyoboye umuhango

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Patrick Ndimubanzi nawe yari yitabiriye amasengesho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi aganira n’abandi bayobozi bitabiriye amasengesho.

Senior Pastor Lydia Masasu hamwe na Minieitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe.

Senior Pastor Lydia Masasu hamwe na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe.

Perezida yinjira ahakorewe aya masengesho.

Perezida yinjira ahakorewe aya masengesho kuri Convention Centre

Perezida wa Sena Bernard Makuza nawe yari yayitabiriye.

Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza nawe yari yayitabiriye.

Perezida Paul Kagame akurikirana uko iri sengesho rigenda.

Perezida Paul Kagame akurikirana uko iri sengesho rigenda.

Perezida asuhuza abayobozi banyuranye bitabiriye iri sengesho.

Perezida asuhuza abayobozi banyuranye bitabiriye iri sengesho.

Pastor Sandrale

Pastor Sandrale

Pasiteri Rutayisire Antoine uri mubatangije aya masengesho yo gusengera igihugu.

Pasiteri Rutayisire Antoine watangije aya masengesho yo gusengera igihugu.

Mu masengesho yo gushimira Imana.

Mu masengesho yo gushimira Imana.

Min. Kaboneka yayitabiriye.

Min. Kaboneka aganira n’abandi

Minisitiri Amb. Gatete Claver na Min. Musoni James bari kuganira ku ijambo ry'Imana???

Minisitiri Amb. Gatete Claver na Min. Musoni James bari kuganira

Umuhanzi Butera Knowless nawe yari ari muri iri sengesho.

Umuhanzi Butera Knowless nawe yari ari muri iri sengesho.

Hon. Bamporiki Edouard uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y'Itorero ry'igihugu.

Hon. Bamporiki Edouard uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y’Itorero ry’igihugu.

Byari ibyishimo.

Byari ibyishimo.

Abayobozi banyuranye baje gusengera igihugu no gushimira Imana ko ikomeje kukirinda.

Abayobozi banyuranye baje gusengera igihugu no gushimira Imana ko ikomeje kukirinda.

Abitabiriye amasengesho bari benshi.

Abitabiriye amasengesho bari benshi.

Apotre Joshua Masasa, umushumba wa ERC.

Apotre Joshua Masasu, umushumba wa ERC.

Bari gutura amaturo y'ishimwe.

Bari gutura amaturo y’ishimwe.

Bishop. John Rucyahana arasuhuza abantu.

Bishop. John Rucyahana arasuhuza abantu.

Abaririmbyi banyuranye bari baje gufasha abayobozi mu kuramya no guhimbaza Imana.

Abaririmbyi banyuranye bari baje gufasha abayobozi mu kuramya no guhimbaza Imana. Babiri babanza iburyo ni Patient Bizimana na Israel Mbonyi

Barashimira Imana ko ikomeje kubana n'abanyarwanda.

Barashimira Imana ko ikomeje kubana n’abanyarwanda. Uyu ni Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Abayobozi b'amadini nabo bari babyitabiriye.

Abayobozi b’amadini nabo bari babyitabiriye.

Abadepite, n'abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abadepite, n’abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho. Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko aganira n’abandi bayobozi

Abahanzi batandukanye baririmbye muri iri sengesho.

Abahanzi batandukanye baririmbye muri iri sengesho.

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente mu bitarbiriya iri sengesho

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu bitarbiriya iri sengesho

Iburyo hicaye Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri ishinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN

Iburyo hicaye Dr Uzziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri MINEDUC

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga no guteza imbere Ubumenyingiro muri MINEDUC

Umuyobozi w'Umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda muri aya masengesho

Umuyobozi w’Umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda muri aya masengesho

Ifoto y'uributso y'abayobozi bakuru bitabiriye aya masengesho n'abayobozi b'amatorero anyuranye.

Ifoto y’uributso y’abayobozi bakuru bitabiriye aya masengesho n’abayobozi b’amatorero anyuranye.

Daddy SADIKI RUBANGURA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here