Umutoza wa Uganda yahize kuyobora Abagande nk’uko Musa yayoboye Abayisiraheli

0
41

Mbere y’amasaha make ngo Uganda Cranes yakire Les Pharaons, ikipe y’igihugu ya Misiri, Umutoza Moses Basena yasabye Imana imbaraga zo kuyobora Abagande akabageza mu Gikombe cy’Isi nk’uko Musa wo muri Bibiliya yayoboye Abayisiraheli akabambutsa inyanja itukura, akabageza i Kanani.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino, Umutoza wa Uganda, Moses Basena yavuze ko ashaka kugera ikirenge mu cya Musa wo muri Bibiliya, wayoboye abayisilaheri mu Butayu, akabambutsa inyanja itukura akabageza i Kanani nyuma y’imyaka 40.

Umutoza Moses Basena (hagati) ngo ni we ugiye kuba Musa w'AbagandeUmutoza Moses Basena (hagati) ngo ni we ugiye kuba Musa w’Abagande

Umutoza Basena yagize ati “Mbere na mbere, nshimishijwe no guhura na Misiri. Uyu mni umukino w’ingirakamaro nk’umuntu.”

“Nkibyiruka nakundaga gufungura radiyo nkumva ibivugwa n’abanyamakuru ba siporo. Sinari nzi ko igihe kimwe nazaba umutoza wa Uganda Cranes.”

“Ababyeyi banjye banyise Moses (Musa). Uyu munsi byabaye impamo. Nka Musa wo muri Bibiliya, ndasenga Imana ngo ntere ikirenge mu cye, nshungure Uganda nyikure mu butayu bwo kudakina igikombe cy’Isi.”

Moses Basena yavuze ko ikipe ye yiteguye neza nk’ishaka kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ititaye ku bo bahanganiye itike, gusa ngo impungenge ntizabura bitewe n’abakinnyi babigize umwuga batinze kuhagera, gusa ngo azirikana ko ibyo barimo ari umupira w’amaguru.

Ati “Twagerageje gukora uko dushoboye bijyanye n’amikoro yacu. Abakinnyi barasabwa kuba bameze neza haba mu mmitekerereze, mu mbaraga ndetse n’umubiri.”

Moses Basena ni umutoza w'agateganyo nyuma y'igenda rya Milutin MichoMoses Basena ni umutoza w’agateganyo nyuma y’igenda rya Milutin Micho

Yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’ikipe ya Misiri irimo abakinnyi bakina mu makipe akomeye mu bwongereza nka Erlny ukinira Arsenal na Mohamed Salah ukinira Liverpool, avuga ko agerageza gukoresha ubusatirizi bukomeye afite, kandi ko abafana nibaba mu ruhande rwabo, uyu mukino Uganda Cranes irawutsinda.

Umukino wa Uganda Cranes na Les Pharaons ya Misiri uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama, ukaba ari uwo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izaba kuva kuwa 14 Kamena kugeza kuwa 15 Nyakanga 2018, ikazabera mu Burusiya.

Uganda Cranes yaraye ikoze imyitozo ya nyuma idafite William Luwagga KizitoUganda Cranes yaraye ikoze imyitozo ya nyuma idafite William Luwagga Kizito

Uganda Cranes bati "nk'uko wayoboye Abayisiraheli ukabambutsa ya nyanja itukura ukabageza i Kanani, Basena utuyobore"Uganda Cranes bati “nk’uko wayoboye Abayisiraheli ukabambutsa ya nyanja itukura ukabageza i Kanani, Basena utuyobore”

Moses Basena n'umutoza uwmungirije, Ibrahim SekajjaMoses Basena n’umutoza uwmungirije, Ibrahim Sekajja

Ibigwi Basena afite muri Uganda Cranes ni uko yayihesheje itike ya CHAN 2018 asezereye Amavubi y'u RwandaIbigwi Basena afite muri Uganda Cranes ni uko yayihesheje itike ya CHAN 2018 asezereye Amavubi y’u Rwanda

Moses Basena yishimira gusezerera Amavubi kuri Stade ya Kigali i NyamiramboMoses Basena yishimira gusezerera Amavubi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here