Abamotari bo muri Karongi na Ngororero basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka

0
12

SP Emmanuel Karuranga aganira n’Abamotari bakorera mu murenge wa Bwishyura (Karongi).

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Karongi na Ngororero mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 7 Nzeri yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos – Karongi (COTAMOKA) na COTAMO – KABAYA ibakangurira kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko abagenga.

Mu kiganiro yagiranye na 88 bakorera mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Karuranga yababwiye ko abatwara abagenzi kuri moto bakora, ndetse n’abateza impanuka mu muhanda babiterwa ahanini no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yagize ati, “Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni ukurengera ubuzima bw’abawukoresha muri rusange. Murumva ko namwe biri mu nyungu zanyu kubera ko impanuka itarobanura; ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikabahitana.”

Yabasabye kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose barimo gukora iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe ; kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

SP Karuranga yabibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, icyangombwa kimwemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi; kandi yongeraho ko agomba kuba abifite igihe cyose atwaye moto.

Yababwiye kandi ati,”Mujye mwibuka ko mutwaye abantu. Mufite inshingano zo kubungabunga umutekano wabo n’uwanyu. Kubahiriza amategeko abagenga ni bwo buryo bwonyine bwo gukumira impanuka.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije wa COTAMOKA, Niyitegeka Emmanuel yabwiye bagenzi be ati,” Hari ubwo bamwe muri twe birara bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo barimo kwerekezamo. Ibyo ni byo akenshi bivamo  gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu; na bo zitabaretse.  Turasabwa kudakorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.”

Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko abagenga; kandi batangira amakuru ku gihe atuma ibyaha muri rusange bikumirwa.

Abanyamuryango 108 ba COTAMO- KABAYA, bakorera mu murenge wa Kabaya, muri Ngororero baganirijwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye afatanyije n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, AIP Etienne Karengera.

 Aba bombi babasabye kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda no kwirinda ibyaha muri rusange. Abo batwara abagenzi kuri moto muri uyu murenge biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here