Burundi: Leta yamaganye icyegeranyo kibogamye cya ONU

0
34

Mu Burundi umuryango wa Leta ushinze uburenganzira bw’ikiremwa muntu kimwe na Leta banenze byinshi mu cyegeranya giherutse gushirwa ahagaragara n’abahanga ba ONU 

icyo cyegeranyo cyaru kerekeranye n’ibyakozwe mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi.

iryo shyirahamwe rizwi nka CNIDH mu magambo ahinnye, ryatangaje kandi ko harimo ibyo rishima kuburyo iki cyegeranyo bigaragara ko cyari cyakozwe neza.

Bgo ahubwo cyaba inzira y’ibiganiro hagati ya leta y’uBurundi na ONU kubirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi

Icegeranyo c'abahinga ba ONU kidoma urutoke ku bajejwe umutekano mu Burundi

Leta y’uBurundi yamaganye ibikubiye muri icyo cyegeranyo nkuko yari yagaragaje ko idashyigikiye na gato ishyirwaho ry’iryo tsinda ry’inzobere za ONU

Ibikorwa vyo guhohotera ikiremwa muntu

Icyo cyegeranyo gikubiyemo ibikorwa bitandukanye byo guhohotera ikiremwa muntu byakozwe n’abashinzwe umutekano mu Burundi.

Ngo ibyo bikorwa byabaye nyuma yaho itsinda ry’abasirikare rifatanije n’abatavugarumwe na leta bagerageje guhirika ubutegetsi mu kwezikwa kane 2015.

Icegaranyo ca ONU n'ico kuva aho habereye igerageza ryo gutembagaza ubutegetsi mu 2015

iritsinda ry’abahanga ba ONU rivugako habaye ubwicanyi , gutoteza abantu ndetse no gufata abagore kungufu , ibyo byose bigakorwa n’abashinzwe umutekano mu Burundi kandi ngo n’ubu bikaba bikomeje gukorwa.

leta y’uBurundi yamaganye yivuye inyuma ibikubiye muri icyo cyegeranyo ivuga ko ibyo bifite aho bihurira na politiki kuko ngo abakoze icyo cyegeranyo batigeze bagera mu Burundi ngo ahubwo babajije impunzi z’abarundi ziri hanze y’igihugu.

leta ivuga kandi ko ibyegeranyo nk’ibyo kimwe n’abashatse guhirika abutegetsi biri mu mugambi muremure wa bimwe mu bihugu by’uburayi wo guhindura ubutegetsi mu gihugu cy’uBurundi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here