Koreya ya Ruguru mu kangaratete

0
35
Abagize akanama ka ONU kajejwe umutakano mu nama kuri Koreya ya Ruguru, New York City, Sept. 11, 2017.

Abagize akanama ka ONU gashinzwe umutakano mu nama kuri Koreya ya Ruguru, New York

Abagize akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kuri uyu wambere bemeje ntanumwe uvuyemo ibihano bishyashya kuri koreye ya rugurubyateguwe na leta zunzubumwe z’amerika.  

Koreya ya ruguru yabujijwe gushora imyambaro hanze kandi igabanyiriza ingano ya esansi n’umwuka wa gazi yakuraga hanze.

ibyo bihano byo kunshuro ya munani byashyigikiwe n’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa ibihugu byari bifitanye umubano udasanze na Koreye ya ruguru.

Koreya ya ruguru yongeye guhanwa izira igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi yakoze ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa kenda.

Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa hamwe n’Ubutaliyani  bivuga ko   bikwiriye kandi ko ntawe birenganya kandi ko bituma ONU ugumana ubumwe hagati y’ibihugu bigize ako kanama.

icyiciro cya mbere cy’ibihano byateguwe na leta zunze ubumwe z’Amerika cyavugaga ko ibindi bihugu byagarika esansi na gaze yose byoherezaga muri Koreya ya ruguru kandi abanyakoreya ya ruguru basaga ibihumbi 93 bakoraga mu bindi bihugu bakirukanwa.

Amerika kandi yari yasabye gufatira umutungo wa  Perezida Kim Jong-Un, afite mu mahanga hamwe no guhabwa uburenganzira bwo kugenzura ubwato bwao koreya ya ruguru  buri mu munyanja zitandukanye.

byabaye ngombwa ko Amerika igira bimwe ihindura kuri ibyo bihano kugirango Uburusiya n’Ubushinwa bibishyigikire .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here