13 mu bahoze ari abarwanyi ba FDRL batahutse

0
29
????????????????????????????????????

kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo Kinshasa MONUSCO zatahuye abagera kuri 13 bo muri FDRL hamwe n’abagera kuri 39 bo mu miryango yabo

Muri abao basirikare 13 batahutse harimo umwe wari afite ipeti rya Major, ufite ipeti rya capitaine hakabamo kandi n’ufite ipeti rya sergent- chef  bose bakaba bavuye ahitwa i Masisi nukuvuga 17 baturutse Kichanga na 35 baturutse Kibabi

Jean Bosco Hitimana umwe mu batashye yatangarije Radio Okapi ko batashye ku bushake kuko bamenye ko mu Rwanda ari amahoro ngo ari nayo mpamvu batahanye n’imiryango yabo.

Ati “Ndahamagarira n’abandi bakiri mu mashyamba kudukurikira bagataha iwacu mu Rwanda kuko bari kubabara mu buzima bubi nta mpamvu. Babeshya ko iyo batashye mu Rwanda bwicwa, ni ikinyoma.

Benshi baraduhamagara basubiye mu buzima busanzwe, babahaye inka, bari muri za koperative, rwose babayeho neza. Igihe kirageze ngo duhe amahoro Congo.”

Seraphine Mukantabana uyobora Komisiyo y’igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe bahoze mu ngabo yabwiye Umuseke ko aba basirikare 13 n’imiryango yabo bageze mu Rwanda ndetse kuri uyu mugoroba baza kwakira mu kigo cya Mutobo.

Ati “Iyo tubakiriye i Mutobo tubanza kubavangura n’abana, haba harimo abana tukabajyana mu kigo cyabo kihariye.”

Mukantabana avuga ko imiryango yabo bari buzane nayo bafite ubufasha bayiha mbere y’uko bayohereza aho ikomoka iba izatura.

Agira ati “Abandi bakurikira inyigisho zimara mezi atatu mu buryo bwo kubamenyereza imiyoborere, ubuzima, amateka, cyane cyane ariko kubigisha imishinga ishobora kubafasha mu buzima bwabo.”

Iyo basoje izo nyigisho barasezerwa bagasanga imiryango bagasubira mu buzima busanzwe, ariko ngo Komisiyo ikomeza kubakurikira, igakomeza kubaha amahugurwa kugira ngo yizere ko ibyo bize bashobora koko kubikoresha bikababyarira inyungu ituma babaho bakabeshaho n’imiryango yabo.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here