Gerard Piqué : «ntimushidikanye ku ruhare ryange»

0
56

mu kiganira n’abnyamakuru cyo kuri uyu wagatatu Gerard Pique yatangaje ko adashobora gutererana ikipe ye ya Espagne we afata nk’umuryango we

kuri uyu wa gatatu nibwo Umukinnyi wa Barcerona akaba anakikira ikipe y’igihugu ya Espagne Gerard Pique yagiye imbere y’itangazamakuru kuguirango asobanure ukutavugwaho rumwe kuri kumuvugwaho mu gushyigikira ko intara ya catalogne

Gerard yagize ati “umunsi wambere w’imyitozo ntabwo bwari byoroshye . ntabwo ari byia habe na mba kubona abantu bashyigikiye ikipe yawe bose bakurwanya “

nubwo Gerard Pique yavugirijwe induru akanatukwa n’abafana yavuzeko ari iby’agaciro kenshi guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi ko azakora ibishoboka byose kugirango batsinde ikipe ya Albaniya kugirango babone tike ya gukinira igikombe cy’isi.
Gerard yongeyeho ati ” sinzi impamvu mutabona ko nashyigikira ikipe y’igihugu cyacu , naje hano ubwo narimfite imyaka 15 iyi kipe nyifata nk’umuryango wange ndagirango mbabwire ko jye nterwa ishema no kuba ndi mu ikipe y’igihugu ya Espagne”
Pique yakomeje yibaza ati “kuki ariko mwumva ko umukinnyi atatanga igitekerezo kiri politiki , kubyo navuze niko nabyumvaga , ntabwo dutegetswe kumva ibintu kimwe  jye mbona ko abantu bagomba gutora kugirango haboneke ibyo bifuza  jye nubaha abantu bafite imitekerereze n’imyumvire itandukanye n’iya njye kuri  ibyo rero sinicuza kuba naravuze uko mbona ibintu muri  Catalogne”
Pique yavuze ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ikimurimo akongeraho ko agaya cyane bagenzi be bakinana babona mugenzi wabo avugirizwa induru bakarebera abandi bakabishyigikira

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here