Impunzi z’Abanyarwanda i Brazzaville Ntizirota Zihunguka

0
56

Impunzi z’Abanyarwanda zitarenga cumi n’imwe ku 9200 zizwi n’amategeko muri Congo Brazaville nizo zimaze kugaragaza ko ziteguye guhunguka mu Rwanda. Abandi ntibarota batahuka mu gihugu c’amavuko. Bavuga ko batizeye leta y’u Rwanda.

Amaleta ya Congo n’u Rwanda hamwe na HCR bongeye kwibutsa izo mpunzi ko iminsi isigaye ibarirwa kuntoki kugirango babe batakitwa impunzi muri Kongo Brazzaville.

Kubwa Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo , Antoinette Dinga Dzondo, kuva kw’itariki ya mbere ukwezi kwa mbere, umwaka wa 2018, impunzi zose z’Abanyarwanda zizaba ziri ku butaka bw’icyo gihugu zizaba zifatwa nk’abahaba batagira ibya ngombwa bakazajya bakurikiranwa hakurikije amategeko agenga icyo gihugu

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Jean Baptiste Habyarimana avuga ko reta y’u rwanda  yateguye ibikenewe byose kugirango yakire impunzi zitahuka. Avuga kandi ko impunzi zirenga miriyoni eshatatu zimaze gusubira mu gihugu kandi zifashwa n’ubuyobozi gusubira mu byabo

Ariko kubwa Dr Eric Ndayishimiye, umwe mu mpuzi z’Abanyarwanda baba mur’icyo gihugu, avuga ko impunzi nyinshi ziteguye gufata inzira yo mw’ishamba mu gihe hafatwaicyemezo cyo kubasubiza mu Rwanda ku ngufu.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here