Menya abami bayoboye u Rwanda

2
2104

Abami b’u Rwanda bari mu byiciro bitatu by’ingezi aribyo abami b’ibimanuka bakomoka kuri Shyerezo banavugako we atigeze amanuka ko ahubwo uwo yabyaye ariwe Kigwa ariwe waguye ku isi nkuko izina rye ribivuga, hakaba kandi abami b’umushumi bakomoka kuri Gihanga Ngomijana mwene Kazi w’ikimanuka ndetse hakaza n’abami b’ibitekerezo bakomoka kuri Ruganzu Bwimba wari umwami w’umushumi.

Nimureba mu Nganji Kalinga, aho Alex Kagame asobanura uko yabwiwe Ubucurabwenge, murasanga aho avuga ko bwamenywaga na benshi batari Abacurabwenge, nabo bakajya babuvuga. Kandi koko nta banga ryabagamo: ibi bisekuruza Abami babaga babisangiye n’abandi banyarwanda benshi bahuje ubwoko, kandi byabaga ari ibintu bigenewe Rubanda, bigatangazwa ku Karubanda, Abami bamaze kwima, ngo igihugu cyose kibamenye amavo n’amavuko.

ABAMI B’U RWANDA

Abami b’ibimanuka

Inkomoko y’Abami n’Abantu ni Shyerezo

Uyu mubare wa 12 tuwugeraho iyo tubabariyemo Shyerezo na Gihanga. Ariko dushobora kutababariramo kubera ko Shyerezo, n’ubwo ari we Se w’Abami bose, ni “Umwami wo Hejuru, kandi ntiyigeze amanuka, ngo abe yabarirwa muri ibyo Bimanuka. Gihanga na we akaba yari Ikimanuka ku bwa se, ariko nyina ari Umusangwabutakakazi, utari Ikimanuka. Wakuramo ayo mazina yombi rero, umubare w’Ibimanuka ukaba 10.

Shyerezo Nkuba yabyaye Kigwa
Kigwa abyara Muntu
Muntu abyara Kimanuka
Kimanuka abyara Kijuru
Kijuru abyara Kobo
Kobo abyara Merano
Merano abyara Randa
Randa abyara Gisa
Gisa abyara Kizira
Kizira abyara Kazi
Kazi abyara Gihanga cyahanze inka n’ingoma

Ubivuze ugendera ku bisekuru wavuga uti:

“Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba, ari we Shyerezo”.

Abami b’Umushumi

Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga agakomoka kuri se  Kazi wari Ikimanuka  ni ukuvugako rero Gihanga yari “ikivange” cy’Ikimanuka kiva mw’ijuru, n’Umusangwabutakakazi.

Ugendeye ku gitabo cya Alex Kagame, bavugako Gihanga Ngomijana yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1091 aho Ruganzu Bwimba usoza uru rutonde ayobora mu w’1312.

Dore rero Abami b’Umushumi, n’Abagabekazi babo:

GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga
Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo
Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga
Ruganzu akaba yarabyaye Cyirima Rugwe waje kuba umwami w’ibitekerezo

Abami b’ibitekerezo

Abami b’Ibitekerezo rero batangirira kuri Cyirima Rugwe, ikimenyetso cyabo kikaba gukurikirana kwa kundi muzi, babisikana batya:
Cyirima – Kigeri – Mibambwe – Yuhi – Mutara – Kigeri – Mibambwe – Yuhi – Cyirima – Kigeri – Mibamwe – Yuhi – Cyirima – Kigeri bagakomeza gutyo gutyo………

Ubwo buryo mu kizungu babwita “succession en spirales cycliques”, ou “en cycles spiralés”. Aho rero ntawakwibeshya. Icyakora Kagame yakuyemo amazina abiri, avuga ko yari ay’abami b’inzibacyuho (Karemera Rwaka) cg se bateemewe (Mibambwe Rutarindwa), ariko ibyo ntawabikurikiza: ibyo ari byo byose, babaye abami b’Urwanda, nta mpamvu yo kubakuramo. Hari n’andi mazina atabaga afite inyito ya cyami nka Ndahiro, Ruganzu na Karemera ariko kuko nabo bayoboye u Rwanda bagomba kujyamo.

Ikindi twahindura ku byo Padri Kagame yanditse, ni kwa guha Abami inomero, nka Kigeri Mukobanya akamwita Kigeri II, Yuhi Musinga akaba Yuhi IV, bityo bityo. Ibi rero ntibiri mu byo Abacurabwenge bamubwiye, ntiyanabyanditse mu Masekuruza y’Abami. Ni we wabyishyiriyeho, abona ko bifite akamaro mu gutandukanya Abami bitiranwa. Ariko ubanza atari ngombwa, kuko buri mwami aba afite izina rye bwite, bita izina ry’ubututsi, rimutandukanya n’abandi bami basangiye iry’ubwami. Izo numero ahari uwashaka yazireka.

Dore rero amazina y’abo Bami n’abagabekazi babo:

1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga

2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama

Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga

1. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
2. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
3. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
4. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo

Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni

1. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
2. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
3. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
4. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga

1. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
2. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere
3. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
4. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera

1. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi
2. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema

 Uyu ni Umwami wa yuma wayoboye u Rwanda Kigeli Ndahindurwa akaba nanubu akiriho!

Uyu ni Umwami wa yuma wayoboye u Rwanda kuva mu w’1959 kugeza mu w’1960, Kigeli Ndahindurwa !

Tukaba dusoje ariko niba  hari ufite ikibazo ku mazina y’Abami n’Abagabekazi b’Urwanda cyangwa afite igitekerezo yatwungura, azatubwire, dukosore ibi cyangwa se tubyongere turusheho kwibukiranya n’abami bayoboye u Rwanda.

2 COMMENTS

  1. Ibibazo mfite Ni bibiri
    1. Nabonye Umugabe kazi wa Musindi ukomokwaho nabasindi yitwa nyamata yaba afite aho ahuriye na Nyamata yo mubugesera bwubu . Ese niho abasindi bakomoka nonese ko nasomye ko ahubwo ubugesera bwari butuwemo nabahondogo bakazagushira bishwe nuwasigaye akiyitirira ubundi bwoko.

    2. Ndahiro cyamatare bavuga ko ari we ukomokwaho nabahinda nyamara ntiyagiye I karagwe kabahinda ahubwo hagiyeyo mushikiwe numuhungu we ndoli ibyo byo bihurira he

    Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here