Uganda : Yagaruye radio yari yibye nyuma yo guterezwa inzuki

0
329

kuri uyu wa mbere mu mugi wa Masindi habaye ibitangaza ubwo irumbo ry’inzuki zateraga umugabo wakekwagaho ko yibye ibikoresho byo murugo mu gace ka Kijura ho mu mujyi wa Masindi

Fred Musiime,umwe mu baturage ba Masindi yatangarije Daily monitor ko inzuki nyinshi zaje zigatwikira umutwe w’uyu mugabo izindi mu ijosi ,mu mugongo ndetse ngo hari nizindi nyinshi zari mu mifuka y’imyenda ye.

uyu mugabo yagaragaraga yambaye ubusa gujuru ndetse nta nkweto yari akikiye radio ya Woofer na DVD byo yakekwagaho kuba yibye

Musiime yakomeje avuga ko abantu benshi bamwirukagaho ubwo nawe yageragezaga kwiruka agana kuri sitasiyo ya polisi ya Masindi abandi bamufotora hari nabamufataga amashusho

akigera kuri polisi ntabutabazi yahawe ahubwo polisi yamusabye gusubira mu kagari ka Kijura aho yakekwagaho kaba yibye ibi bikoresho

amashosho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’abatangabuhamya yagaragazaga uyu mugabo afite ibikoresho mu kuboko kw’iburyo naho ukw’ibumoso gutwikiriye umutwe

nk’uko bitangazwan’ababyiboneye n’amaso ngo umwe muri aho ukora muri Boda Boda cyclista ngo yinjiye mu nyubako y’umukecuru w’umuvuzi gakondo azana ibintu bisa n’amazi abimumenaho nuko inzuki zimwamurukaho

Umuvugizi wa polisi muri ako gace bwana Julius Hakiza bakiri kubikoraho iperereza gusa ngo ikimaze kumenyekana ni uko uyu mugabo yarozwe nyuma yo kwiba ibikoresho byo murugo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here