Polisi ibifashijwemo n’abashinzwe kubungabunga umutungo kamere yataye muri yombi umuvuzi w’amatungo wari afite ibiro 150 by’amahembo y’inzovu yakekaga ko azavanamo miliyoni 60 z’amashilingi ya Uganda.
Edwin Opunya w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu karere ka Pakwach afite ibice 14 by’amahembe y’inzovu yateganyaga kugurisha ku 300,000 Shs kuri buri kilo
Bwana Joshua Poro, ushinzwe guhanahana amakuru muri NRCN mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko uyu watawe muri yombi yarashinzwe imirima n’ibiraro bimwe byo mu karere ka Nwoya by’umukuru w’inkeragutabara Maj Gen Charles Otema Awany.
Ukekwaho ibi byaha arabyemera akavuga ko yari yarahishe aya mahembe y’inzovu muri iyi mirima kandi akanivugira ubwe ko atari ubwa mbere yaragiye muri ir gurishwa ry’amahembe y’inzovu.
Poro yavuze ko uyu mugabo ukekwaho ibi byaha yohereje i Kampala kugirango abe ariho akurikiranirwa ndetse anajyanwe imbere y’ubutabera
umwunganizi muby’amategeko wa NRCN yavuze ko uyu mugabo azashinjwa gutunga kuburyo bunyuranije n’amategeko bimwe mu bibujijwe hariya muri Uganda bikaba binyuranije n’ingingo ya 30 mu mategeko agenga amashyamba ya Uganda ibi bikaba bihanishwa amande asaga miliyoni 1 y’amashiringi ya Uganda cyangwa igifungo cy’imyaka itanu.
mu cyumweru gishize polisi ya Uganda yari yafashe babiri barimo umunya uganda n’umunyekongo nabo batwaye amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyoni 17.2 z’amashiringi
kuva uyu mwaka watangira NRCN ifatanije na polisi bamaze gufata toni 1.9 by’amahembe y’inzovu mu duce dutandukanye tw’igihugu
Uganda iisigaye ariyo gihugu cyambere gikorerwamo ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu ni ubucuruzi bubarirwa mu madolari miliyoni 600 ku mwaka