Intebe z’ibiti zasimbujwe iza beto

0
267

itsinda ry’abanyeshuli 4 bo mu ishuli ry’ubumenyi ngiro mu karere ka musanze bashinze kompanyi yitwa RCGFRwanda LTD. besheje umuhigo wo gukora intebe za beto mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

nk’uko bitangazwa na Eric Nshimiyimana , umwe mubagize iyi kompanyi (company) akaba n’umuyobozi wayo ngo asanga abanyeshuli biga ubumenyi ngiro bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biga bagerageza guhanga udushya n’imirimo mishya.

Eric yakomeje avuga ko bajya gutekereza gukora intebe zikozwe muri beto (sima ivanze n’amabuye) byari ukugirango hubahirizwe gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije hahangwa udushya n’uburyo bushya.

kubusanzwe abantu bikundira intebe zikozwe mu biti ibi kuri RCGFrwanda LTD. si ikibazo kuko bagukorera intebe bakayiha isura y’igiti kuburyo uretse kumva ko ikozwe muri beto udashobora kumenya ko atari igiti.

intebe zabo zifite uburyo bwo kuba zatandukanywa muduce kuburyo byorohera ushaka kuzijyana cyangwa kuzimura.

RCGFRwanda LTD baragira bati “ibidukikije ni isoko y’ubuzima niyo mpamvu aho gutema ibiti ngo dukore intebe dukora intebe muri beto tugatera ibiti. ”

bakomeza banashishikariza abandi bantu cyane cyane abubatsi n’ababaji gutekereza uburyo bagabanya ikoreshwa n’ibiti bigasimbuzwa beto cyangwa ubundi buryo kandi bigakorwa mu buryo bunogeye abakiriya babo.

mu bijyanye kandi no kubungabunga ibidukikije mu karere ka Ngoma ho mu murenge wa Kazo hatangijwe club z’abakobwa zishishikariza abantu cyane cyane igiotsina gore kubungabaunga ibidukikije.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here