Ngoma : abaturage bararira ayo kwarika

0
532

nyuma yo guhagarika ikorwa ry’inzoga kuburyo butazwi abaturage bo mu karere ka Ngoma bararira ayo kwarika kuko ibitoki byabo bari gupfa ubusa.

Hashize iminsi inzoga zikorwa mu kajagari zihagaritswe kuko ziba zitizewe kandi zikaba zishobora gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abazinywa

nyuma y’uko izi nzoga zihagaritswe abaturage babuze icyo bakoresha ibitoki byajyaga byengwamo inzoga none bakaba bavuga ko byatangiye kwangirikira mu mirima

aha ni mu murenge wa Kazo na Mutenderi  aho abaturage bavuga ko bigishijwe kurimbira insina za cyera bagatera iza kijyambere zitanga umusaruro mwishi aho benshi bateye insina zo mu bwoko bwa fia zengwamo inzoga

bakomeza bavuga ko ntakinda ibi bitoki bikora kuko ngo nabagerageje kubiteka byabananiye kubirya bamwe bakavuga ko bagiye kurimbura uru rutoki bakihingira ibigori

kuri iyi ngingo akarere ka Ngoma kagiriwe inama yo gushora imari hakubaka uruganda rwenga inzoga muri ibi bitoki ku buryo bwizewe cyangwa bagashaka abashoramari bashobora gushora imari yabo muri iyi business

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ariko burahumuriza abaturage kuko iki kibazo kizwi kandi ko kiri gushakirwa umuti wa vuba

si ubwa mbere ariko ikibazo cy’ibitoki bya Fia kivuze muri kariya Karere kuko uminsi ishize abahinzi ba Fia bari bafite ikibazo cyo kubura ubagurira umusaruro wabo kuko ngo umusaruro batangaga warutaga amasoko bari bafite

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here