Nyuma yo kuvugwaho gukoresha amashitani Kayitare Wayitare yiyeguriye Imana

0
1087

Umuhanzi Kayitare Wayitare wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeat akanavugwaho kuzura no gukorana n’amashitani kuri ubu ni umushumba mukuru w’itorero TFAM Rwanda

ubwo yari agifite studio yitwaga MEGA Records Kayiotare wayitare yashwanye n’uwatunganyaga indirimbo muri iyi studio witwaga Junior Higher Level bazira ko ngo uyu mugabo biri uko yakoraga indirimbo yarazaga mu gitondo agasanga inyinshyi zirangije

bamwe mu nsuti zabo za hafi kandi bemezaga ko babonaga imiriro yakaga nk’imirabyo muri studio mu masaha y’ijoro maze bakavuga ko Kayitare ashobora kuba akorana n’amagini

nubwo ibi byavugwaga bwose ariko Kayitare ntiyigeze abyemera yabyamaganiraga kure gusa ababikurikiranira hafi bakavugako kubihakana yirindaga kwikura amata ku munwa kuko yari yarahamagariwe kuyobora umuryango Amahoro Organisation witaga kubana b’imfubyi bo ababyeyi babo bahitanywe SIDA

kuri ubu Kayitare wavugwagaho gukorera satani kuburyo budasubirwaho yiyeguriye Imana maze anagirwa umushumba mukuru w’itorero TFAM .

TFAM  ni itorero risanzwe rikorera ku isi yose rikaba na rimwe mu matorero adaheza umuntu uwo ariwe wese dore ko ridasubiza inyuma n’abaryamana bahuje ibitsina abo benshi bakunze kwita abatinganyi kuko ngo nabo ari abantu nk’abandi kandi ko ari uburenganzira bwabo nk’uko byatangajwe na Pasiteri John ubwo ya mu Rwanda

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here