Batanu bahagaritswe ku kazi muri REB naho bane birikanwa burundu ku kazi muri RAB

0
180

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho na Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi.

budakeye kabiri kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mata 2018 minisitiri w’intebe yasohoye itangazo ryirukana burundu ku kazi abayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda RAB barimo DR. Cyubahiro Bagabe Marc wari umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Mu bandi birukanywe burundu ni Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi Mukuru wungirije, Nzeyimana Innocent wari Umuyobozi ushinzwe ibishanga, kuhira n’imashini zikoreshwa mu buhinzi.

Undi wirukanywe burundu ni Nyirasangwa Violette wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri RAB.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here