Leta ya Congo Kinshasa yanze kwitabira inama igamije gukusanya amafaranga yo kuyifasha

0
157

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi EU ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU bagumijeho inama itegenijwe kuri uyu  wa gatanu i Geneve mu Busuwisi igamije gukusanya agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z’amadolari y’Amerika  yo gufasha igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo iki gihugu kitabikozwa.

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU rishinzwe imfashanyo Ocha, Jaens Laerke , yavuze ko nubwo leta ya Congo yanze kwitabira iyi nama ariko abatavuga rumwe nayo ndetse n’imiryango idaharanira inyungu za politiki bayishyigikiye kandi ko baribuze kuyitabira.

Iyi nama igamije gukusanya amafaranga agera kuri miliyari 1,7 z’amadolari y’Amerika no gushyiraho uko aya mafaranga yanzwe n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azakoreshwa.

Leta ya Congo yanze aya mafaranga ivuga ko Umuryango mpuzamahanga ONU cyo kimwe n’imiryango nterankunga barengera mukuvuga uko ibintu bitari muri icyo gihugu

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here