Urwanda rurahakana ibivugwa ko rwiteguye intambara na Uganda

0
575

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ni bitatu
*Abanyarwanda 986 birukanywe Uganda nta mpamvu isobanuwe
*Nta jenerali ufunze ngo ni ibihuha
*Yashimangiye ko abanyarwanda bagirwa inama yo kutambuka bajya Uganda

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo, ikibazo cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Sezibera yabajijwe ni ikigendanye n’umubano w’ibihugu byombi, yashimangiye ko utameze neza kubera ibibazo bihari kandi bishingiye ku bintu bitatu yasobanuye, ibi ngo bituma bagira inama abanyarwanda kutajya hakurya mu gihe ibibazo bitarakemurwa, ariko ko afite ikizere ko bizakemuka vuba.

Dr Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru muri iki gitondo

Dr Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo

Yasubije ko usibye imirimo yo gusana umupaka wa Gatuna yatumye ufungwa bigatera ikibazo kubera ibyagiye bivugwa bitari byo, yavuze ko indi mipaka yose ifunguye hagati y’ibihugu byombi.

Umupaka wa Gatuna (One Stop Border Post) ngo uzasozwa kubakwa ahagana muri Gicurasi, bityo Leta y’u Rwanda yasabye ibinyabiziga biremereye gukoresha Kagitumba na Cyanika, ariko imodoka nto zitazabangamira imirimo yo kubaka Gatuna umupaka ufunguye.

Ku makuru yavuzwe ko u Rwanda rwongereye ingabo ku mipaka yarwo na Uganda Minisitiri Dr Sezibera yavuze ko ari ibihuha.

Ati “ Nta ngabo ziyongereye ku mupaka… hoya. Kandi ntabwo cyaba ikibazo kuko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo aho rushaka, ariko ubu nta mpamvu yo kongera ingabo ku mipaka, ibyo ni ibihuha tutazi ubwabikwije mu itangazamakuru.”

Dr Sezibera yasobanuye ko hagati y’u Rwanda na Uganda koko hari ibibazo ariko yizeye ko bizagenda neza.

Ibyo bibazo ku ruhande rw’u Rwanda ngo ni bitatu;

Icya mbere ati “Ni ikibazo cy’abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bagafungwa, bakicwa urubozo, bagafungirwa ahatazwi muri Uganda. Tumaze kugira abarenga 190 bafashwe muri ubwo buryo. Iki kibazo kugeza ubu ntikirabonerwa umuti.

Abandi babafungura bakabageza ku mupaka w’u Rwanda ari intere, bamwe bagasigayo imiryango yabo abandi bagasigayo business abo.

Niyo mpamvu igihe hataraboneka igisubizo kuri iki kibazo turasaba abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda.”

Ibi yongeye kubishimangira iki kiganiro kirangira ko u Rwanda rutabujije abanyarwanda kujya muri Uganda ahubwo rubagira inama yo kutambuka bajyayo.

Yavuze ko kugeza ubu bamaze kubara abanyrwanda barenze 986 birukanywe muri Uganda.

Ikibazo cya kabiri ngo ni abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda.

Ikibazo cya gatatu ngo ni ibibazo abacuruzi bo mu Rwanda bakomeje kugira, baba abaca Uganda cyangwa abakorerayo ibikorwa byabo.

Ati “Nk’ubu amata ava mu Rwanda yarafunzwe ntakijyayo, hari amabuye y’agaciro amwe yari yarafunzwe nyuma aza kurekurwa ariko nta mpamvu itanzwe yo kubifunga.”

Ibi bibazo byose ntibirabonerwa igisubizo ariko ngo bakomeje kuganira na Uganda bashaka ibisubizo. Ngo nibyo u Rwanda rwifuza kandi Minisitiri Sezibera yizeye ko bizagenda neza kuko umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda ari ingenzi cyane ku mpande zombi.

Minisitiri Dr Sezibera yavuze ko ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda utazahungabanya u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu, mu byo rwohereza mu mahanga no mu mutekano n’umudendezo mu gihugu kuko ngo u Rwanda ruzi ibyo rukora mu guteza imbere ubukungu bwarwo.

Mu bucuruzi, umwaka wa 2017 Uganda yohereje mu Rwanda ibintu by’agaciro ka miliyoni $181 naho u Rwanda rwoherezayo iby’agaciro ka miliyoni $20 (Tradingeconomics).

Minisitiri Sezibera avuga ko urujya n’uruza rw’ibintu ari ingenzi ariko rudashoboka nta bwisanzure buhari mu rujya n’uruza rw’abantu.

Dr Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru

Dr Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru

Abanyamakuru bavuze ko hari ingaruka zatangiye kugaragara ku isoko kuko hari abatangiye kuzamura ibiciro kubera ibi bibazo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo ibi bibazo biri ku muhora wa ruguru bidahungabanya ubucuruzi mu Rwanda.

Ati “Niko bigenda, iyo uri igihugu kitagera ku nyanja ugomba gukora ku buryo budasanzwe. Igihe habaye ibibazo ku muhora wo hagati twarebye uburyo ibyo bitahungabanya ubucuruzi mu Rwanda, umunyarwanda akabona ibyo akeneye byose kandi ku giciro kiza aho byaba biva hose. N’ubu biriho birakorwa.”

Minisitiri Sezibera yasubije no ku bibazo bimwe na bimwe nk’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari abasirikare bakuru (ba Gen Nzabamwita, Ruvusha, Ibingira) ngo baba bafunze muri ibi bihe, yavuze koi bi ari ibihuha nta musirikare muri aba ufunze kuko n’ejo yaganiragana na Maj Gen Nzabamwita.

Uganda hari ibyo ishinja u Rwanda

Ku ntango z’iki kibazo Uganda yashinje Leta y’u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo igatwara impunzi za Politiki ku ngufu, ubu Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda kurenga ku mabwiriza agenda ibihugu by’aka karere.

Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubufatanye n’ibihugu byo mu karere yabwiye Daily Monitor ko bari guteganya kurega u Rwanda mu muryango uhuza ibihugu byo mu karere “kuko u Rwanda rwahungabanyije amategeko agenga uyu muryango mu by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Mu minisi ibiri ishize, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda yavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byongeye kuzamurwa cyane n’ibyavuzwe ku mupaka wa Gatuna biri kuganirwaho kandi bizakemuka vuba.

Yagize ati “Uganda n’u Rwanda ni ibihugu bivandimwe, bityo rero, abantu ntibakwiye guhangayika cyane kuko ibi bibazo bizakemurwa. Ububanyi n’amahanga bwa Uganda buri kubikoraho kandi bizakemuka vuba mu mahoro.”

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here