Kugira impano yo kwigisha Bibiliya ni kimwe, no kuyiga ni ikindi- Venant Mukiza

0
120

Mu gihe abantu benshi bemeza ko kwigisha bibiliya
bidasaba amashuri ahanitse mu by’ iyobokamana
bakanemeza ko ahubwo ari impano ituruka ku Mana,
si uko Umuyobozi wa Emmaus-Rwanda abibona.
Umuyobozi w’ Ishuri rya Bibiliya, Emmaus /Rwanda,
Mukiza Venant asanga kwiga bibiliya ari ingenzi
cyane cyane ku muntu ufite intego yo kuyigisha
abandi.
Mukiza Venant yatangaje ko abatari bacye batangiye
kugana Ishuri Emmaus kuva igihe Leta y’ u Rwanda
yahagurikiye ko nta muntu ugomba kwiha
uburenganzira bwo kwigisha ijambo ry’ Imana
atabifitiye impamyabumenyi kuva ku itariki ya 01
Werurwe 2018.
Muri icyo gihe kandi Prof. Shyaka yakomeje avuga
ko bizeye ko iri tegeko riri kuvugururwa n’aya
mabwiriza bizafasha mu kuzana imiyoborere
n’umwuka mwiza mu madini n’amatorero byo mu
Rwanda
Mu kiganiro na Icyogajuru.com, Mukiza yagize ati”
Ndemera ko Imana itanga ubwenge ndetse n’
ubumenyi ariko na none ntiyanga umuntu wese
urahura ubumenyi kuko bwunganirana n’ ubwenge”.

Yakomeje kandi adutangariza ko ubumenyi bwagiye
butangwa na Emmaus ku Isi yose kuva muri 1942
ndetse no mu Rwanda by’ umwihariko bwagize
impinduka zikomeye mu kogeza ubutumwa bwera.
Ati” Abantu b’ ingeri zose barimo n’ abashumba
bagiye biga muri iri shuri bagiye bagaragaza
impinduka zikomeye mu mikorere yabo kuko
bigishaga ibyo bazi bitewe n’ amasomo bize”.
Mu rwego rwo kwihutisha ivugabutumwa mu
Rwanda, Ishuri rya Bibiliya Emmaus rikomeje
gahunda yo guhugura no gutanga inyigisho ku bantu
bose bifuza kwigisha bibiliya.
Kugeza magingo aya, Emmaus/Rwanda itanga
inyigisho za Bibiliya ku bantu bose babyifuza , ariko
amasomo atangwa akubiye muri program zisaga 12
mu gihe kingana n’ amezi 6.
Bitewe ni uko iri shuri ritagamije ahanini inyungu z’
amafaranga ryohereza abifuza kuryigamo ku buryo
batanga amafaranga macye yo kugura ibitabo ndetse
n’ ayo gukosorwa ibizamini kuko ku musozo
abakurikiranye neza bahabwa impamyabumenyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here