Bwambere ku irayidi Mufti w’Urwanda yatanze ubutumwa bwa Papa

0
107

Mu nyigisho y’isengesho ribanziriza uyu munsi w’irayidi, Mufti w’u Rwanda yabwiye abaryitabiriye ku butumwa bohererejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika i Vatican.

Mu ntangiriro z’igisibo gitagatifu cy’abayisilamu umuyobozi w’inama ya Papa ishinzwe ibiganiro n’andi madini – yashyizweho n’umushumba wa kiliziya gatolika ku isi – yandikiye ibaruwa imiryango ya kisilamu ku isi ibabwira ko yifatanyije nabo muri iki gisibo.

Ibaruwa y’iyi nama y’i Vatican – icyogajuru.com ifitiye copy – ikubiyemo ubutumwa busaba ubufatanye, koroherana, guha abantu ubwisanzure mu guhitamo, ubwisanzure mu bitekerezo no kubitanga.

Igira iti: “kugira ngo abakiristu n’abayisiramu – nk’abavandimwe – dukorere hamwe tugana ku kiza”.’

Mu nyigisho ya none kuri sitade ya Kigali, mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashimye iby’ubu butumwa bwa Vatican busaba ubworoherane no kubana mu mahoro kw’abadahuje ukwemera.

Ni ubwa mbere mu isengesho ry’umunsi nk’uyu w’irayidi i Kigali bari bagarutse ku butumwa bwa kiliziya gatolika.

Nyuma y’isengesho, mufti w’u Rwanda yabwiye icyogajuru.com  ati: “Mubyo navuze harimo ibyo nakuye muri ubu butumwa bwa nyirubutungane Papa bugendereye gusaba amadini atandukanye gufasha isi n’abantu kubona ituze no gusenga Imana batekanye”.

Abayisiramu bitabiriye isengesho ry'irayidi nubwo hagwaga imvura i Kigali
Abayisiramu bitabiriye isengesho ry’irayidi nubwo hagwaga imvura i Kigali

Mu butumwa bwanditse, Zubel Sebarashi, umuyisiramu witabiriye iri sengesho i Kigali, yabwiye icyogajuru.com ko we yatunguwe no kumva Mufti yigisha ku butumwa bwa Vatican kuko ari ubwa mbere yari abibonye.

Avuga ati: “Natunguwe, amadini ndabona bashaka kuzayahuza akaba rimwe”.

Musenyeri Antoine Kambanda, umuyobozi wa kiliziya gatolika mu Rwanda, avuga ko intambwe Papa Francisiko yateye yo guhuza amadini akaganira yafunguye amarembo bituma ubu aya madini ari kunoza umubano.

Shyogwe Richard-icyogajuru.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here