Muhura : Amakuru abaturage batanze yabakozeho

0
276

Mu kiganiro gihurije hamwe abayobozi n’abaturage bavuga ku ngingo zinyuranye zireba ubuzima bwabo, abatuye mu murenge wa Muhura bagaragarije ubuyobozi ko bakeneye kumenya amakuru ajyanye n’aho kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe bigeze, umwe yavuze ko ‘babyumva kuri radio runwa’.

Abaturage b’i Muhura muri Gatsibo bavuga ko batazi aho gushyira abantu mu byiciro by’Ubudehe bishya bigeze, ubuyobozi bwo bukabasaba kwitabira inama

Ni ikiganiro mpaka gitegurwa n’abanyamakuru baharanira amahoro, (PAX PRESS) cyabereye mu kagari ka Mamfu mu murenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo ku wa kabiri w’icyumweru gishize ubwo Abaturage bagaraguzaga ibyo batekereza ku byiciro by’Ubudehe bimaze igihe n’ibishya bazashyirwamo.

Bavuga mu gushakisha amakuru yatumye bashyirwa mu byiciro by’Ubudehe biheruka, muri uriya murenge ngo byakoranywe ubuswa, bakaba badatinya kuvugira imbere y’ubuyobozi ko habayeho gutekinika amakuru ku bayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu baturage bakanga kuvuga imibereho yabo uko iri ngo hatagira ubacishamo ijisho.

Urugero batanga ni nko kubaza Umunyarwanda ngo urya kangahe ku munsi? Iki kibazo kiri mu byatumaga umuntu ashyirwa mu kiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu cy’Ubudehe bitewe n’umubare w’inshuro avuze ko arya ku munsi, gusa ngo benshi batinyaga kuvuga ko barya inshuro imwe ku munsi cyangwa bakananirwa kuvuga ko barya bibagoye, bigatuma bashyirwa mu kiciro cya gatatu cy’abishoboye.

Abitabiriye kiriya kiganiro bemeza ko bikwiye guhinduka umuntu ntashyirwe mu kiciro cy’Ubudehe kubera ko arya inshuro runaka ku munsi kuko ngo kurya ni uburenganzira buri wese akwiye kuba afite.

Umwe mu baturage ati “Umuntu afite imodoka ebyiri, umuturage afite isambu, nange ufite akarima umubyeyi yampaye ngo ntungiremo abana, twese ukumva ngo turi mu Kiciro cya gatatu. Ese uko kugenzura ugasanga umuntu ufite imodoka, ari mu kiciro kimwe n’ufite umushahara wa Leta nawe ufite agasambu uhingamo muri mu kiciro kimwe, ibyo ni byo?”

Icyo gihe ngo bahawe umwanya wo kujurira ku Kagari kabo ariko baheruka bajurira ntibamenye ibyakurikiyeho.

Alphonse Twagirayezu yari mu bashyiraga abantu mu Byiciro by’Ubudehe, avuga ko ubu icyakorwa abaturage bakwiye kwicara hamwe bagatanga amakuru nyayo ku mibereho yabo akaba ari yo shingiro yo gushyirwa mu kiciro runaka, ariko na we asanga mu kugena ibyiciro by’Ubudehe bishya hari ibikwiye kunozwa.

Ati “Ikindi numva gikwiye gukosoka, mu makuru ya mbere twatanze hajemo kwiyemera, wabwira umuntu ngo umeze ute? Urya kangahe ku munsi?  Akaba yakubwira ngo arya gatanu atazi icyo ayo makuru agamije, kuko niba umuntu akubwiye ngo arya gatanu ku munsi wumva ko hari ikindi kiciro arimo.”

Mutabaruka Faustin wo mu Kagari ka Mamfu mu murenge wa Muhura, muri Gatsibo, we avuga ko ibyiciro by’Ubudehe bishya bikwiye kuba bitanu.

Yumva ufite ubutaka ahingaho akabona umusaruro umutunga gusa we n’abana be yaba mu Kiciro cya mbere, uwo mu kiciro cya kabiri akaba uwifashije naho abakozi bahemberwa ukwezi bakajya mu byiciro bibiri na bo, abahembwa munsi ya Frw 100 000, bakaba mu kiciro cya gatatu, kimwe n’abacuruzi b’amikoro aringaniye, naho abayobozi bakuru n’abanyenganda bakajya mu kiciro cya gatanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven avuga ko ikiciro cy’Ubudehe kidakwiye gutangwa kugira ngo umuntu afashwe, ahubwo ngo gikwiye gutangwa ku muntu hakurikijwe imibereho nyayo abayemo.

Ati “Uyu munsi nshobora kuba ndi Umwarimu ejo akazi kagahagarara, bigatuma niba ndi mu kiciro cya gatatu nsubira mu kiciro cya kabiri, ariko nshobora kuba ndi mu kiciro cya kabiri ejo nkigira nkajya mu cya gatatu cyangwa icya kane, ikiciro k’Ubudehe, umuntu ashobora gusubira inyuma cyangwa akajya imbere, tureba ubuzima abayemo kuko umwana ntakwiye kuvukira mu kiciro cya mbere ngo abe ari na cyo ashakiramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven avuga ko ashyigikiye ko umuturage azashyirwa mu kiciro akwiye bitewe n’imibereho ye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura asaba abaturage kujya mu nama zitangirwamo amakuru yo gushyira abantu mu byiciro by’Ubudehe bishya kubera ko ngo niho amakuru y’imibereho yabo abayobozi bayamenyera bakaba ari yo baheraho babashyira mu kiciro kibakwiye.

Ati “Dutandukanye ikiciro cy’Ubudehe no kugira ngo umuntu agire ibyo abona kubera ikiciro arimo, ahubwo umuntu age mu Kiciro bitewe n’ubuzima arimo.”

Nubwo abatuye mu Murenge wa Muhura bavuga ko nta makuru ahagije bafite ajyanye n’aho gusohora ibyiciro bishya by’Ubudehe bigeze, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Gashyantare 2019 yatangiye gahunda yo gusaba abaturage ibitekerezo ku byazashingirwaho mu kugena ibyiciro bishya by’Ubudehe n’uko byazakoreshwa.

Amakuru twahawe n’abakora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni uko kugeza n’ubu hakiriho ibiganiro n’inzego zitandukanye kugera ngo basesengure amakuru yatanzwe n’abaturage, nyuma ibyemezo bikazafatwa n’inzego zibishinzwe.

Uyu muturage avuga ko mu byiciro by’ubushize hari amakuru yabazwaga ateye urujijo, nko kubaza inshuro umuntu arya ku munsi bigatuma atinya kuvugisha ukuri

Abaturage muri iki kiganiro bashinje inzego z’ibanze kuba zitaragendeye ku makuru bo batanze mu kugena ibyiciro by’ubudehe nyuma bikaza kubagiraho ingaruka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here