Ni amahirwe kuba U Rwanda rufite Perezida Kagame ushyigikira siporo- Yves Nkurunziza

0
154

Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’ umutoza
muri basketball, Yves Nkurunziza asanga kuba U Rwanda rufite
Umukuru w’ igihugu ukunda siporo muri rusange akanakunda
basketball by’ umwihariko ari amahirwe atagira uko angana. Mu kiganiro na Icyogajuru.com, Yves Nkurunziza yavuze ko kuri we
yatangiye kubibonamo amahirwe (opportunities )menshi kuko aho aba i
Las vegas iyo yitabiriye amahugurwa ndetse n’ imikino itandukanye
abantu bakunze kumubaza ibyiza by’ U Rwanda ndetse
bakanashishikarira kumbaza amakuru ya HE Paul Kagame, nk’
umukunzi wa basketball.


Yagize ati” Hano muri USA bakunda kumbaza ubuzima bwo mu
Rwanda muri rusange bakifuza kumenya niba koko abanyarwanda
bakunda basket , ibyo bibazo nibyo mpura nabyo hano iyo abantu
bamenye ko ndi umunyarwanda…”.
Perezida Kagame azirikana U Rwanda
Yakomeje avuga ko iyo yitabiriye inama za basket cyangwa
amahugurwa (clinics) akerekana Passport y’ U Rwanda bituma
arushaho kumenya agaciro Ka Perezida Kagame mu kumenyekanisha U
Rwanda mu ruhando rw’ amahanga ngo ibyo bituma rugenda rwakira
imikino iri mu rwego rwo hejuru.
Aha ,Yves Nkurunziza yakomeje avuga ko uburyo Perezida Kagame yita
ku iterambere n’ umutekano byahawe agaciro gakomeye aho muri USA,
bifitanye isano n’ uburyo U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu
bitandatu bizakira NBA AFRICA LEAGUE.


Muri 2020, ibihugu bitandatu byatoranyijwe kuzakira “NBA AFRICA
LEAGUE” ni Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Senegal, Afurika
y’epfo, Tunisia n’u Rwanda.
Yagize ati” Nizera ko Abanyarwanda bafite the right connection
yo kuzamura impano z’ abanyarwanda kuruta ibindi bihugu
byo muri Afurika kubera umubano mwiza Perezida Kagame
afitanye na NBA.
U Rwanda ruri kubaka stade yakira abantu ibihumbi 10 i Remera izakira
imikino ya NBA Africa League guhera mu mezi ya mbere ya 2020.
Ubwo twavuganaga na Yves Nkurunziza ari mu myiteguro yo kuzitabira
amahugurwa ategurwa n’ Ikigo Point Guard College isanzwe izwiho
ubuhanga mu guhugura abatoza bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yasabye abakinnyi b’ abanyarwanda kurushaho gukaza imyitozo ngo
kuko agereranyije n’ ibindi b’ ibihugu bizitabira NBA Africa League URwanda, Kenya ndetse na Uganda nibyo bikiri hasi.
Uyu mutoza akaba n’ umusesenguzi (analyst) muri basketball asanga
mu gihe abakinnyi b’ abanyarwanda bazaba bitwaye neza muri iri
rushanywa bizatuma impano zabo zizamuka ndetse hari n’ abakinnyi
bazajya bava mu mashuri yisumbuye bakine mu rwego rw’ Afurika.
Yakomeje agira ati” Iki nicyo gihe rero cyo guhaguruka ndasaba
ishyirahamwe FERWABA ko aya azaba ari amahirwe menshi
ashoboka yo kuzamura basket yacu Kandi Na MINISPOC
ikabigiramo uruhare runini”.
Ku musozo w’ ikiganiro na Nkurunziza yavuze ko iyo mu
bihugu nka Leta Zunze za Amerika bateganyije gutegura bene
iyo mikino bashyira imbere inyungu bazayibonamo kuko
televiziyo zabo zizaba zibonye akazi ko kwerekana imikino,
abagura abakinnyi nabo baba bari hafi aho ndetse bikababera
n’ umwanya mwiza wo kwamamaza ibicuruzwa byabo
bitandukanye.
Ati” NBA AFRICA LEAGUE izabera muri Afurika ndetse no mu Rwanda
muri 2020 bigomba kugira icyo idusigira kuko tuzatanga serivisi
zitandukanye harimo gucumbikira abashyitsi n’ ibindi byinshi”.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here